ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 26
  • Zaburi 46:10—“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Zaburi 46:10—“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo umurongo wo muri Zaburi ya 46:10 usobanura
  • Impamvu umurongo wo muri Zaburi 46:10 wanditswe
  • Zaburi 37:4—“Nezezwa n’Uhoraho”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Zaburi 23:4—“Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Ubuhanuzi buvuga ibintu byari kuranga Mesiya
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 26

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Zaburi 46:10—“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana”

“Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari jye Mana. Nzashyirwa hejuru mu mahanga; Nzashyirwa hejuru mu isi.”—Zaburi 46:10, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, nzashyirwa hejuru mu mahanga, nzashyirwa hejuru mu isi.”—Zaburi 46:11, Bibiliya yera.

Icyo umurongo wo muri Zaburi ya 46:10 usobanura

Imana isaba abantu bose kuyisenga kandi bakamenya ko ari yo ikwiriye gutegeka isi. Umuntu wese wifuza kubaho iteka ryose agomba kwemera adashidikanya ko Imana ifite ububasha n’icyubahiro.—Ibyahishuwe 4:11.

“Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari jye Mana.” Bumwe mu buhinduzi bwa Bibiliya buhindura igice kibanza k’iyi nteruro bugira buti: “Nimworoshye.” Ibyo byatumye abantu benshi bumva nabi uwo murongo, batekereza ko ubasaba kugaragaza icyubahiro kidasanzwe no guceceka bari mu rusengero. Icyakora iyo nteruro mu Giheburayo yahinduwemo ngo: “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari jye Mana,” igaragaza amagambo yavuzwe na Yehovaa asaba abantu bo mu mahanga yose kwirinda kurwanya Imana kandi bakemera ko ari yo yonyine igomba gusengwa.

Nanone muri Zaburi ya 2 hagaragaramo amagambo nk’ayo. Muri iyo Zaburi Imana yavuze ko itazihanganira abayirwanya. Ku rundi ruhande ariko, abemera ubutware bwa Yehova bo bishingikiriza ku buyobozi, ubwenge n’imbaraga atanga. Iyo “bamuhungiyeho,” bumva bishimye kandi batekanye, cyanecyane iyo bari mu bihe by’amakuba.—Zaburi 2:9-12.

“Nzashyirwa hejuru mu mahanga; Nzashyirwa hejuru mu isi.” Mu bihe bya kera, Yehova yashyizwe hejuru kubera ibikorwa bihambaye yakoranye imbaraga ze akiza ubwoko bwe (Kuva 15:1-3). Mu gihe kizaza, Yehova azashyirwa hejuru mu rugero rwagutse, igihe abatuye isi bose bazaba ari we bumvira kandi ari we wenyine basenga.—Zaburi 86:9, 10; Yesaya 2:11.

Impamvu umurongo wo muri Zaburi 46:10 wanditswe

Hari ubushakashatsi bwakozwe, bwita Zaburi ya 46 “indirimbo yo gusingiza imbaraga z’Imana, Ishoborabyose irengera abantu bayo.” Iyo abagaragu b’Imana babaga barimo baririmba Zaburi ya 46, bagaragazaga ko biringira badashidikanya ko Yehova afite ubushobozi bwo kubarinda no kubafasha (Zaburi 46:1, 2). Amagambo yo muri iyo Zaburi yabibutsaga ko Yehova yabaga ari kumwe nabo buri gihe.—Zaburi 46:7, 11.

Umwanditsi wa Zaburi yabateye inkunga yo kujya batekereza ku bikorwa Yehova yakoze kugira ngo barusheho kwiringira ko azabakiza (Zaburi 46:8). By’umwihariko, iyi Zaburi ituma abantu batekereza ku bushobozi Yehova afite bwo kuvanaho intambara (Zaburi 46:9). Mu bihe bya Bibiliya, Yehova yakuyeho intambara mu buryo bw’uko, yagiye arinda ubwoko bwe abanzi babwo. Icyakora Bibiliya isezeranya ko vuba aha Imana izakora ibirenze ibyo, igakuraho intambara ku isi hose.—Yesaya 2:4.

Ese no muri iki gihe Yehova afasha abamusenga? Yego rwose. Mu by’ukuri, intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo yo kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abafashe (Abaheburayo 13:6). Amagambo yo muri Zaburi ya 46 atuma twiringira tudashidikanya ko Imana ifite ubushobozi bwo kuturinda. Nanone anadufasha kwibonera ko Imana ari “ubuhungiro bwacu n’imbaraga zacu.”—Zaburi 46:1.

Soma Zaburi ya 46 hamwe n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Zaburi mu nshamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze