ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfs ingingo 9
  • Naboneye ibyishimo mu murimo w’ubumisiyonari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Naboneye ibyishimo mu murimo w’ubumisiyonari
  • Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umuryango wanjye uwumva inyigisho zo muri Bibiliya bwa mbere
  • Nishyiriraho intego
  • Ngera ku ntego yanjye
  • Nkora umurimo w’ubumisiyonari mu gihe kigoye
  • Nirukanwa mu gihugu
  • Nkorera umurimo muri Hondurasi
  • Kugera ku ntego twishyiriyeho mu murimo wa Yehova bituma tugira ibyishimo
  • Abamisiyonari batumye umurimo waguka ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • ‘Ukuboko kwa Yehova kwari kumwe nabo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Yehova yarankomeje mu minsi yose yo kubaho kwanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Umurimo wo guhindura abantu abigishwa wahinduye ubuzima bwanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
lfs ingingo 9
Elfriede Urban.

ELFRIEDE URBAN | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Naboneye ibyishimo mu murimo w’ubumisiyonari

Imyaka ya mbere y’ubuzima bwanjye nahuye n’ibibazo bitandukanye. Navutse ku itariki ya 11 Ukuboza 1939, mvukira muri Cekosilovakiya, nyuma y’amezi atatu gusa Intambara ya Kabiri y’Isi yose itangiye. Mama yapfuye hashize ibyumweru bibiri azize ibibazo yagize igihe navukaga. Mbere yaho papa yari yaragiye gukorera mu Budage. Nishimira ko sogokuru na nyogokuru bantwaye, bakajya kundera kandi icyo gihe bari bacyita kuri barumuna ba mama batatu bakiri bato.

Ndi kumwe na sogokuru na nyogokuru

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangiye mu mwaka 1945, ariko ubuzima ntibwari bworoshye. Kubera ko twari Abadage batwirukanye muri Cekosilovakiya, batwohereza mu gihugu cyacu. Icyo gihe mu Budage imijyi myinshi yari yarasenyutse kandi abantu bari bafite ubukene bukabije. Rimwe na rimwe barumuna ba mama bararaga ijoro ryose batonze umurongo kugira ngo barebe ko babona utwo kurya. Hari n’igihe twajyaga mu ishyamba gushaka inkeri n’ibihumyo kugira ngo tubihe abantu baduhe umugati. Kubona ibyokurya byari ikibazo gikomeye ku buryo abantu bibaga imbwa n’ipusi bakajya kuzirya. Inshuro nyinshi twaraburaraga.

Umuryango wanjye uwumva inyigisho zo muri Bibiliya bwa mbere

Sogokuru na nyogokuru bari Abagatolika, icyakora ntitwagiraga Bibiliya. Umupadiri wo mu gace k’iwacu yanze ko sogokuru agura Bibiliya, avuga ko bazajya bayumvira mu misa. Ibyo byatumye sogokuru atabona ibisubizo by’ibibazo byinshi yibazaga ku Mana.

Igihe Abahamya ba Yehova babiri bazaga mu rugo nari mfite imyaka irindwi. Bakoresheje Bibiliya basubiza ibibazo byose sogokuru yibazaga, urugero nk’ibirebana n’ubutatu, umuriro utazima n’imimerere abapfuye barimo. Sogokuru yumvise ibisubizo Bibiliya itanga byumvikana neza kandi bimunyuze. Yemeye adashidikanya ko yari abonye ukuri. Nyuma yaho abagize umuryango wacu bose bemeye kwigana Bibiliya n’abo Bahamya.

Nishyiriraho intego

Nubwo nari nkiri muto nakundaga Yehova cyane. Nakundaga gusoma inkuru z’abamisiyonari bagiye gukorera Yehova mu duce twa kure. Naribazaga nti: “Babayeho bate? Kubwiriza abantu batigeze bumva izina rya Yehova biba bimeze bite?”

Elfriede akiri muto yicaye mu ishuri.

Mbere gato yuko nishyiriraho intego yo kuba umumisiyonari

Maze kugira imyaka 12 nishyiriyeho intego yo kuba umumisiyonari kandi natangiye kugira icyo nkora kugira ngo nzayigereho. Nabanje kwishyiriraho intego yo kuba umubwiriza urangwa n’ishyaka nuko nyuma yaho ku itariki 12 Ukuboza 1954, ndabatizwa kandi nahise ntangira ubupayiniya. Nakoraga ibishoboka byose kugira ngo ngere ku ntego yanjye.

Nari nzi ko ngomba kuba nzi Icyongereza kugira ngo nzige ishuri rya Gileyadi ritoza abamisiyonari. Ni yo mpamvu natangiye gukora uko nshoboye ngo nkige. Natekereje ko natangira kwitoza kukivuga, mvugana n’abasirikare b’Abanyamerika bari bari mu Budage icyo gihe. Umunsi umwe negereye umusirikare w’Umunyamerika maze ndamubwira nti: “Ndi Kristo.” Yarandebye maze aramwenyura, arambwira ati: “Ndatekereza ko washakaga kumbwira ko uri Umukristo.” Nibwiraga ko nzi Icyongereza ariko naribeshyaga!

Ngeze mu myaka 20 nimukiye mu Bwongereza. Mu gitondo nakoraga akazi ko kurera umwana, nyuma ya saa sita nkajya kubwiriza ku nzu n’inzu. Icyo gihe nabonye uburyo bwiza bwo kwitoza kuvuga Icyongereza. Nyuma y’umwaka umwe ndi mu Bwongereza narimaze kumenya kuvuga icyongereza.

Nasubiye mu Budage maze mu Kwakira 1966, ntumirirwa kujya gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu mugi wa Mechernich, ariko abantu baho ntibitabiraga ubutumwa bwiza. Bari bakonje nk’ikirere cyaho. Abo bantu nta na rimwe bigeze bemera ko twinjira mu nzu yabo ndetse niyo habaga hakonje cyane. Nakundaga gusenga Yehova musaba nti: “Niba wifuza ko nzaba umumisiyonari uzanyohereze mu gace gashyuha.”

Ngera ku ntego yanjye

Maze amezi runaka nkora ubupayiniya bwa bwite, Yehova yampaye ibyo nifuzaga. Bantumiriye kujya kwiga ishuri rya 44 rya Gileyadi. Twahawe impamyabumenyi ku itariki ya 10 Nzeri 1967. Mutekereza ko banyohereje he? Banyohereje muri Nikaragwa, igihugu cyiza kidakonja cyane cyo muri Amerika yo Hagati! Jye na bagenzi banjye batatu twari twajyanye, abamisiyonari bari bahasanzwe batwakiranye urugwiro baraduhobera. Numvise meze nk’intumwa Pawulo “washimiye Imana kandi agaterwa inkunga” no kuba abavandimwe bari baje kumureba.—Ibyakozwe 28:15.

Elfriede n’abo biganye ishuri rya Gileyadi barimo kureba umubumbe w’isi.

Ndi mu ishuri rya Gileyadi (ibumoso), ndi kumwe nabo twiganye Francis na Margaret Shipley

Banyohereje gukorera mu mujyi utuje wa León, kandi nagombaga guhita ntangira kwiga Icyesipanyoli. Nubwo namaze amezi abiri niga amasaha 11 ku munsi, kwiga urwo rurimi byarangoye.

Ndibuka ko umunsi umwe, umuntu nari nasuye yampaye fresco, uko akaba ari ko abantu bo muri Nikaragwa bita umutobe w’imbuto. Nibwiraga ko namushubije ko nywa amazi gusa. Ariko uwo mugore yaranyitegereje mbona ko atasobanukiwe ibyo namubwiye. Hashize iminsi ni bwo naje gusobanukirwa ko bitewe n’uko nari nzi Icyesipanyoli gike namubwiye ko nywa “amazi yera.” Nishimira ko uko iminsi yagiye ihita narushagaho kumenya Icyesipanyoli.

Elfriede na Marguerite bicaye ku ifarashi.

Ndi kumwe na Marguerite, twakoranye ubumisiyonari imyaka 17

Inshuro nyinshi nigishaga Bibiliya abagize umuryango bose. Kubera ko nari maze kumenyera mu mujyi wa León, hari igihe nigishaga abantu Bibiliya nkageza saa yine z’ijoro. Urebye nari maze kumenya amazina y’abantu benshi bo muri uwo mujyi. Iyo nabaga ntashye nakundaga kugenda nganira n’abaturanyi babaga bicaye hanze bota akazuba karenga.

Nafashije abantu benshi bo mu mujyi wa León kumenya ukuri. Umwe muri bo yitwa Nubia, akaba yari afite abana b’abahungu bato umunani. Twakomeje kwigana Bibiliya kugeza mu mwaka wa 1976 ubwo nimukiraga mu mujyi wa Managua. Namaze imyaka 18 nta makuru ya Nubia n’abana be nzi, nongeye kuyamenya igihe nasubiraga mu mujyi wa León ngiye mu ikoraniro. Igihe twari mu kiruhuko cya saa sita nari nkikijwe n’abasore, ariko sinari namenye ko ari abahungu ba Nubia bakuze! Nashimishijwe no kubona Nubia yarareze abana be bakamenya ukuri.

Nkora umurimo w’ubumisiyonari mu gihe kigoye

Mu mpera ya za 1970 muri Nikaragwa havutse imvururu n’impinduka zishingiye kuri politiki. Icyakora twakomeje kubwiriza uko dushoboye kose. Mu gace nakoreragamo umurimo ka Masaya gaherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru twakundaga guhura n’abantu bari mu dutsiko twitwaje intwaro bari mu myigaragambyo. Umunsi umwe ari nijoro, ubwo twari mu materaniro twumvise abasirikare ba leta barimo barasana n’abantu bo mu mutwe wa Sandinista nuko turyama hasi mu Nzu y’Ubwami.a

Undi munsi, ubwo nari ndi mu murimo wo kubwiriza, nahuye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Sandinista barimo kurasa umusirikare. Nagerageje guhunga ariko hahise haza abagabo benshi bipfutse mu maso. Narirukanse ariko nta hantu nari mfite ho guhungira. Kajugujugu za leta zatangiye kumisha amasasu. Mu buryo butunguranye umugabo yafunguye umuryango maze ankururira mu nzu. Numvise ari Yehova undokoye.

Nirukanwa mu gihugu

Nakoreye umurimo w’ubumisiyonari mu gace ka Masaya kugeza ku itariki ya 20 Werurwe 1982, akaba ari umunsi ntazibagirwa. Muri icyo gitondo ubwo njye na bagenzi banjye batanu twakoranaga umurimo w’ubumisiyonari twari tugiye gufata amafunguro ya mu gitondo, twabonye itsinda ry’abasirikare bo mu mutwe wa Sandinista bitwaje imbunda zikomeye, bari mu mbuga. Bahise binjira aho twariraga maze umwe muri bo ahita atubwira ati: “Mufite isaha imwe yo gupakira ibintu byanyu maze mukadukurikira.”

Abo basirikare batujyanye mu gisambu aho batumaranye amasaha menshi. Nyuma yaho bafashe bane muri twe babashyira muri bisi ntoya batwohereza ku mupaka wa Kosita Rika, maze batwirukana muri icyo gihugu. Muri icyo igihe abamisiyonari bagera kuri 21 birukanywe muri icyo gihugu.

Abavandimwe bo muri Kosita Rika baraducumbikiye maze ku munsi ukurikiyeho tujya ku biro by’ishami byari mu mujyi wa San José. Ntitwahamaze igihe kirekire. Nyuma y’iminsi icumi, umunani muri twe babohereje kujya gukorera umurimo muri Hondurasi.

Nkorera umurimo muri Hondurasi

Ngeze muri Hondurasi, noherejwe mu mujyi wa Tegucigalpa. Mu myaka 33 namaze nkorera umurimo muri uwo mujyi, twavuye ku itorero rimwe tugera ku matorero umunani. Ikibabaje ni uko uko imyaka yagiye ihita urugomo rwagiye rurushaho kwiyongera mu mujyi wa Tegucigalpa. Habaga abajura benshi kandi nanjye banyibye inshuro nyinshi. Nanone hari agatsiko k’insoresore kakundaga kunsaba amafaranga nanone bitaga umusoro w’intambara. Nakundaga kubabwira nti: “Hari ikintu nabaha gifite agaciro kenshi kurusha amafaranga. Hanyuma nabahaga inkuru z’Ubwami cyangwa amagazeti, maze bakandeka nkagenda!”

Abantu benshi bo mu mugi wa Tegucigalpa bari abanyamahoro kandi bagira ubuntu kandi abenshi muri bo nabafashije kumenya ukuri. Urugero hari umugore witwa Betty twiganaga Bibiliya, wasaga naho agenda agira amajyambere. Icyakora mu buryo butunguranye yambwiye ko agiye kujya mu rindi dini. Byarambabaje ariko nyuma y’imyaka ibiri yavuye muri iryo dini twongera kwigana Bibiliya. None se ni iki cyatumye Betty yongera kwiga Bibiliya (Yohana 13:34, 35)? Yarambwiye ati: “Mutandukanye n’abandi. Mu materaniro yanyu mwakirana abantu bose urugwiro baba abakire cyangwa abakene.” Hashize igihe, Betty yarabatijwe.

Mu mwaka wa 2014, inzu y’abamisiyonari yari i Tegucigalpa ntiyari igikoreshwa. Ibyo byatumye banyohereza muri Panama. Ubu mba mu nzu y’abamisiyonari hamwe n’abandi bane bamaze igihe kirekire muri uwo murimo.

Ikarita ya Amerika yo Hagati igaragaza aho mushiki wacu Elfriede yabaye n’aho yabwirije: Tegucigalpa, Hondurasi; León na Masaya, Nikaragwa; Kosita Rika na Panama.

Kugera ku ntego twishyiriyeho mu murimo wa Yehova bituma tugira ibyishimo

Maze imyaka isaga 55 mu murimo w’ubumisiyonari. Ubu si nkibasha gukora ibintu byinshi nk’uko nabikoraga mbere kubera ibibazo by’uburwayi. Ariko Yehova akomeje kumfasha.

Nshobora kuba nari guhitamo ibindi bintu nari gukora mu buzima. Ariko nari kuba mpombye imigisha myinshi cyane! Mfite abakobwa n’abahungu barenga 50 nafashije kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Kandi mfite n’izindi ncuti nyinshi cyane. Uretse nabo mfite umuryango munini w’abavandimwe na bashiki bacu. Ikindi kandi nishimira ko na mama wacu Steffi, uba mu Budage ankunda kandi anshyigikira.

Nubwo ntigeze nshaka sinigeze numva ndi jyenyine, buri gihe Yehova aba ari kumwe nanjye. Nanone mfite inshuti nyinshi zinkunda, urugero nka Marguerite Foster, twakoranye ubumisiyonari imyaka 17. Twagiranye ibihe byiza kandi na n’ubu turacyari incuti magara.—Imigani 18:24.

Nshimishwa nuko ubuzima bwanjye nabukoresheje neza, nkorera Yehova. Nakoze ibintu nifuzaga kuva nkiri muto kandi byatumye ngera ku bintu bishimishije. Ndishimye rwose kandi ntegerezanyije amatsiko igihe nzakorera Yehova iteka ryose.

a Umutwe wa Sandinista waharaniraga ubwigenge wamenyekanye muri Nikaragwa mu mwaka za 1979 kandi wavanye ku butegetsi umuryango wari umaze imyaka irenga 40 utegeka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze