UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA
Imishinga y’ubwubatsi yakozwe mbere y’icyorezo cya koronavirusi
1 UGUSHYINGO 2020
Uko umubare w’ababatizwa ugenda wiyongera buri mwaka, ni na ko dukenera inyubako zo gusengeramo. Kugira ngo izo nyubako ziboneke inzego zishinzwe ubwubatsi n’ibishushanyo mbonera zateganyaga kuvugurura no kubaka inyubako 2.700 mu mwaka w’umurimo wa 2020.a
Ikibabaje ni uko iyo mishinga yagombaga gukorwa yahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19. Komite y’Inteko Nyobozi ishinzwe gusohora ibitabo yabaye igaharitse iyo mishinga, Ishinzwe Gusohora Ibitabo kugira ngo irinde abavandimwe na bashiki bacu kandi yubahirize amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo atangwa n’abayobozi. Icyakora mu mwaka w’umurimo wa 2020, mbere y’uko icyo cyorezo gitangira, hari Amazu y’Ubwami asaga 1.700 yari amaze kubakwa cyangwa gusanwa. Ikindi kandi, ibiro by’amashami bisaga 100 byari bimaze kuzura. Tugiye kureba ukuntu imishinga ibiri yarangiye yafashije abavandimwe bacu.
Ibiro by’ishami byo muri Kameruni. Ibiro by’ishami byari biherereye mu mugi wa Douala byari bito cyane, kandi byari bikeneye kwagurwa. Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo yifuzaga gusana ibyo biro by’ishami, ariko amafaranga yari gutangwa yarushaga agaciro izo nyubako. Nanone batekereje kugura ikibanza bakubaka cyangwa bakagura inzu bakayivugurura, ariko ibyo byose basanze bidashoboka.
Hagati aho abavandimwe bamenye ko mu majyaruguru y’umugi wa Douala, leta iteganya kuhubaka umuhanda uzanyura iruhande rw’Amazu y’Amakoraniro. Uwo muhanda wari gutuma kugera kuri icyo kibanza byoroha kandi ukacyongerera agaciro. Icyo kibanza cyari cyujuje ibisabwa ngo hubakwe ibiro by’ishami. Ubwo rero Inteko Nyobozi yemeye ko muri icyo kibanza k’Inzu y’Amakoraniro, hubakwamo ibiro by’ishami.
Abavandimwe na bashiki bacu bubaka ibiro by’ishami bishya muri Kameruni
Bashatse ba rwiyemezamirimo mu by’ubwubatsi. Ibyo byatumye hagenda amafaranga make kandi bikorwa mu gihe gito. Nanone umushinga warangiye basaguye amafaranga agera kuri miriyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Abagize umuryango wa Beteli bimukiye muri ayo mazu, mbere gato y’uko icyorezo cya koronavirusi gitangira.
Umushinga wo kubaka ibiro by’ishami bishya warangiye mbere y’icyorezo cya COVID-19
Abagize umuryango wa Beteli yo muri Kameruni bishimira ko bakorera ahantu heza, kandi babona ko ibyo biro by’ishami bishya ari impano yaturutse kuri Yehova. Hari umugabo n’umugore we bavuze bati: “Twifuza gukorana umwete kugira ngo tugaragaze ko duha agaciro iyi mpano twahawe.”
Abavandimwe na bashiki bacu bari muri ayo mazu mashya mbere y’icyorezo
Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rwa Tojolabal muri Megizike. Abahinduzi bo mu rurimi rwa Tojolabal bamaze imyaka myinshi bakorera ku biro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati biri mu mugi wa Mexico. Icyakora, ururimi rwa Tojolabal ruvugwa cyanecyane mu turere twa Altamirano na Las Margaritas turi ku birometero hafi 1.000. Ibyo byatumaga abahinduzi badakurikirana neza uko urwo rurimi ruvugwa, kandi gushaka abavandimwe bakora mu buhinduzi no mu gufata amajwi byagoraga abavandimwe bakora ku biro by’ishami.
Abahamya barimo bubaka ibiro byitaruye by’ubuhinduzi
Ni yo mpamvu Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi yifuje kwimurira ibyo biro by’ubuhinduzi mu gace urwo rurimi ruvugwamo. Ibiro by’ishami byaguze inzu birayivugurura. Ibyo ni byo byari bihendutse kuruta kubaka cyangwa gukodesha.
Hari umuhinduzi wavuze ukuntu ibyo byabagiriye akamaro agira ati: “Namaze imyaka icumi nkorera ku biro by’ishami, ariko sinari narigeze mpura n’abantu bavuga ururimi rwange. None ubu dukorera mu karere urwo rurimi ruvugwamo. Ibyo bituma buri munsi duhura n’abavuga urwo rurimi. Byatumye menya amagambo mashya kandi bimfasha kunonosora akazi kange.”
Inzu y’ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo mu rurimi rwa Tojolabal mbere na nyuma y’uko ivugururwa
Imishinga iteganywa gukorwa mu mwaka wa 2021
Nibishoboka mu mwaka w’umurimo wa 2021, harateganywa imishinga 75 yo kubaka amazu y’ibiro by’ubuhinduzi byitaruye n’amazu aberamo amashuri ya Bibiliya. Nanone hazakomeza imirimo yo ku biro by’amashami umunani, hakubiyemo umushinga mushya wo ku kicaro gikuru i Ramapo ho muri New York ndetse no kwimura ibiro by’ishami byo muri Arijantine no mu Butaliyani. Hakenewe Amazu y’Ubwami mashya asaga 1000, arenga 6000 agasimbuzwa, naho andi 4000 akavugururwa.
None se amafaranga akoreshwa mu mirimo yo kubaka no gusana aturuka he? Umuvandimwe Lázaro González umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati, yashubije icyo kibazo igihe yavugaga ibyerekeye umushinga wo kubaka ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rwa Tojolabal. Yaravuze ati: “Hano iwacu usanga abantu benshi ari abakene. Iyo umuryango w’abavandimwe bo hirya no hino ku isi utadufasha, ntitwari kubasha kubaka ibiro by’ubuhinduzi byitaruye bihindura mu ndimi gakondo. Impano abavandimwe bo hirya no hino ku isi batanga zatumye dushobora kwimurira abahinduzi mu duce indimi zabo zivugwamo. Turashimira tubivanye ku mutima abavandimwe bo hirya no hino ku isi batanga impano.” Iyo mishinga igerwaho kubera impano mutanga mushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, inyinshi mukaba muzitanga mukoresheje urubuga rwa donate.jw.org.
a Inzego zishinzwe ubwubatsi n’ibishushanyo mbonera, zikora ibishushanyo mbonera by’Amazu y’Ubwami kandi zikayubaka mu ifasi y’ibiro by’ishami ziherereyemo. Urwego rushinzwe ubwubatsi n’ibishushanyo mbonera ku isi hose rukorera ku kicaro gikuru, ni rwo rufata imyanzuro y’imishinga igomba kubanza gukorwa n’uko izakorwa.