UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA
Ibikorwa bitangiza ibidukikije bigirira akamaro umuryango w’abavandimwe
1 MATA 2025
Twebwe Abahamya ba Yehova tuzi ko vuba aha Imana izagira icyo ikora kugira ngo ivaneho abangiza isi (Ibyahishuwe 11:18). Icyakora nanone, dukora uko dushoboye kugira ngo twirinde kwangiza isi. Urugero, twakoze imishinga ituma amazu umuryango wacu ukoresha atangiza ibidukikije.
Iyo mishinga igamije kurengera ibidukikije, ituma dukora ibintu mu buryo butangiza ibidukikije uko bishoboka kose. None se ni ibihe bintu twakoze twifashishije ubwo buryo bwo kubungabunga ibidukikije? Kandi se ni gute ubwo buryo bwadufashije gukoresha neza impano abavandimwe na bashiki bacu batanga?
Kugabanya ubushyuhe mu Nzu y’Amakoraniro
Ubusanzwe, Inzu y’Amakoraniro yo mu mujyi wa Matola muri Mozambike nta nkuta ifite kandi igisenge cyayo ni amabati gusa. Icyo gisenge gikurura izuba ryinshi bigatuma abateranye bicwa n’ubushyuhe. Umuvandimwe wo muri ako gace yaravuze ati: “Ubushyuhe butuma tubira ibyuya byinshi, ku buryo iyo ikoraniro rirangiye abantu bose bahita basohoka kugira ngo bumve akayaga ko hanze kandi bumve bamerewe neza.” Ni iki twakoze kugira ngo dufashe abo bavandimwe bacu kubona ahantu heza ho kwigira?
Twahisemo gukemura iki kibazo cy’ubushyuhe dukoresheje uburyo butangiza ibidukikije. Twashyizeho ibyuma bizana akayaga bikoresha ingufu z’umuyaga kandi dushyira ibintu mu gisenge bigabanya ubushyuhe buturuka ku zuba. Ibyuma bitanga akayaga bituma mu nzu haba hari umwuka mwiza kandi ntibisaba gukoresha amashanyarazi ahubwo bikoresha ingufu z’umuyaga maze bigatanga umwuka mwiza aho kuzana icyokere. Ibyo byuma, kimwe kigura amafaranga agera ku bihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda.a
Abavandimwe na bashiki bacu bari mu ikoraniro mu mujyi wa Matola.
Rwose ubu buryo bwatumye abantu baza mu Nzu y’Amakoraniro baba bashobora guhumeka umwuka mwiza. Kandi kubera ko hasigaye hameze neza, umwuka utembera neza mu Nzu y’amakoraniro ku buryo nta bukonje bwibasira iyo nyubako. Nanone ubu hasigaye hari umwuka mwiza wa ogisijeni abantu bahumeka. Ibi bituma abaza mu ikoraniro bakurikira neza kandi batuje. Umuvandimwe twigeze kuvuga haruguru, yaravuze ati: “Ubu nta muntu ugihita yirukira hanze mu gihe cy’ikiruhuko. Ahubwo, turahaguma, tugasangira kandi tugasabana n’incuti. Kwicara munsi y’icyo igisenge gishya ni nko kuba wicaye munsi y’igiti kinini cyiza.”
Ubu abavandimwe bishimira gukurikira amakoraniro y’iminsi itatu n’ay’umunsi umwe kurusha mbere
Gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba
Ku nyubako nyinshi zo hirya no hino z’Abahamya ba Yehova twagiye dushyiraho uburyo bukoresha ibyuma bikurura ingufu z’imirasire y’izuba. Ubwo buryo bukoresha ibyuma bihinduramo imirasire y’izuba ingufu zitanga amashanyarazi. Ubu ntitugikoresha cyane ingufu z’amashanyarazi zituruka ku bisigazwa by’ibintu zangiza abantu n’ibidukikije, kandi bituma dukoresha neza impano.
Mu mwaka wa 2022, twashyize ubwo buryo bukoresha ibyuma bikurura ingufu z’imirasire y’izuba ku biro by’ishami bya Siloveniya. Ubwo buryo butanga 30 ku ijana by’ingufu z’amashanyarazi akenerwa kuri ibyo biro by’ishami. Ariko hari igihe ubwo buryo butanga amashanyarazi arenze akenewe ku biro by’ishami, maze bagacanira n’abaturanyi. Ubu buryo bwatwaye amafaranga arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyakora nyuma y’imyaka ine, amafaranga tuzasagura ku yo twakoreshaga twishyura amashanyarazi azaba aruta ayo twatanze kuri ubu buryo bwo gukoresha ibyuma bikurura ingufu z’imirasire y’izuba.
Ibiro by’ishami bya Siloveniya
Mu mwaka wa 2024, twakoresheje ubwo buryo no ku biro by’ishami byo muri Siri Lanka, tubaha n’amabateri manini. Uwo mushinga watwaye amafaranga arenga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubwo buryo butanga 70 ku ijana by’ingufu z’amashanyarazi ibyo biro by’ishami bikoresha. Nyuma y’imyaka itatu tuzaba tumaze kwizigamira amafaranga aruta ayo twakoresheje kuri uyu mushinga. Nanone muri uwo mwaka, twakoze umushinga nk’uwo ku biro by’ishami by’u Buholandi. Watwaye amafaranga arenga miliyari 1 n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, kandi utanga 35 ku ijana by’amashanyarazi bakoresha ku biro by’ishami. Nyuma y’imyaka icyenda, tuzaba tumaze kwizigamira amafaranga arenze ayo twakoresheje kuri uyu mushinga.
Ibiro by’ishami by’u Buholandi
Nanone twakoze uwo mushinga ku biro bitandukanye by’ubuhinduzi byitaruye byo muri Megizike. Reka tuvuge ku biro bimwe ibyo byakozweho. Ibyo ni ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo mu rurimi rw’Igitarahumara (central) biri mu mujyi wa Chihuahua. Hari igihe mu itumba, igipimo cy’ubushyuhe kimanuka kikagera munsi ya 0, naho mu mpeshyi kikarenga 40. Kubera ko umuriro w’amashanyarazi uhenze cyane, abavandimwe birinda gukoresha cyane ibyuma bikonjesha n’ibishyushya mu nzu. Umuvandimwe witwa Jonathan, ukorera ku biro by’ubuhinduzi byitaruye yaravuze ati: “Iyo ari mu gihe cy’ubukonje turifubika cyane naho mu gihe cy’izuba tugafungura amadirishya.”
Mu mwaka wa 2024, twashyizeho uburyo bukoresha ibyuma bikurura ingufu z’imirasire y’izuba kuri ibyo biro by’ubuhinduzi. Byatwaye amafaranga arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, icyakora mu myaka itanu ayo mafaranga azagaruzwa. Ubu noneho abavandimwe bacu bashobora gukoresha kenshi ibyo byuma, mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cy’izuba. Jonathan yaravuze ati: “Ubu twishimira cyane igihe tumara mu kazi kandi dusigaye dukora byinshi kurushaho. Nanone twumva tumerewe neza kuko tuzi ko umuryango wa Yehova ukoresha neza impano ziba zatanzwe kandi mu buryo butangiza ibidukikije.”
Abahinduzi bo mu rurimi rwa Tarahumara (Central) basigaye bakorera ahantu heza
Gukoresha amazi y’imvura
Amazu y’Ubwami menshi yo muri Afurika nta mazi meza agira. Ibyo bituma abavandimwe na bashiki bacu bakora urugendo rurerure bazanye amazi ku Nzu y’Ubwami. Ahandi ho bibasaba kugura amazi azanwa n’imodoka zivoma amazi, ariko na byo birahenze cyane kandi hari n’igihe usanga ayo mazi aba atari meza.
Kugira ngo dufashe abavandimwe bacu kubona amazi, twashyizeho imireko hamwe n’ibigega binini byo gufata amazi ku Mazu y’Ubwami menshi yo hirya no hino muri Afurika. Mbere yo gushyiraho imireko n’ibigega, abavandimwe babanza kwiga imiterere y’ikirere cy’aho Inzu y’Ubwami iherereye kugira ngo bamenye neza ibikoresho bifata amazi bagomba gushyira kuri iyo nzu. Gushyira ibyo bikoresho ku Nzu y’Ubwami bitwara amafaranga ari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyakora, inshuro nyinshi ibi bikoresho bigabanya amafaranga akoreshwa kubera ko abavandimwe baba batakigura amazi.
Ikigega cy’amazi cyo ku Nzu y’Ubwami yo mu mujyi wa Phuthaditjhaba, muri Afurika y’Epfo
Gukoresha amazi y’imvura byafashije cyane abavandimwe na bashiki bacu. Mushiki wacu witwa Noemia wo muri Mozambike, yaravuze ati: “Mbere twakoraga urugendo rurerure tugiye gushaka amazi. Twageraga ku materaniro twarushye cyane kandi kubona amazi meza biba bigoye. None ubu buri wese mu baje mu materaniro abasha gukaraba intoki, kandi tukaza mu materaniro tutananiwe. Mwarakoze cyane.”
Mushiki wacu wo muri Afurika y’Epfo n’umuhungu we barimo gukaraba intoki bakoresheje amazi y’imvura
None se amafaranga yakoze ibi bikorwa yavuye he? Yaturutse ku mpano zitangwa zigamije gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, kandi inyinshi zitangwa binyuze ku rubuga rwa donate.jw.org. Turabashimira cyane ku bw’ubuntu mugaragaza, mutanga impano.
a Ibikoresho bizana akayaga ku Nzu y’Amakoraniro ya Matola