15 Ujye ukora Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Mu minsi irindwi, mu gihe cyagenwe mu kwezi kwa Abibu,+ uzajye urya imigati itarimo umusemburo nk’uko nabigutegetse, kuko muri uko kwezi ari bwo wavuye muri Egiputa. Kandi ntihakagire uza imbere yanjye nta kintu azanye.+