28 Abisirayeli bajye babiha Aroni n’abahungu be kuko uwo ari umugabane wera, kandi rizabe itegeko Abisirayeli bazubahiriza kugeza iteka ryose. Bizabe umugabane wera uzajya utangwa n’Abisirayeli.+ Ku bitambo byabo bisangirwa, bajye bavanaho uwo mugabane wera wa Yehova.+