7 Ikomeza kugaragariza abantu n’ababakomokaho urukundo rudahemuka imyaka itabarika.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana uwakoze icyaha.+ Yemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’amakosa ya ba papa babo kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+