20 Mujye mutanga intama mu mwanya w’indogobe yavutse mbere. Nimutabikora mujye mwica iyo ndogobe muyivunnye ijosi. Buri muhungu wese w’imfura mu bahungu banyu muzajye mumutangira ingurane.+ Kandi ntihakagire umuntu uza imbere yanjye nta kintu azanye.