6 Nanone azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze.+ Icyo gitambo kizabe ari itungo ry’irigore akuye mu mukumbi, yaba ari intama y’ingore cyangwa ihene y’ingore, ayitange ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire igitambo kugira ngo ababarirwe icyaha yakoze.