7 “‘Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazanire Yehova intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri+ kugira ngo bibe igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze. Imwe izabe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+