4 Ariko Nadabu na Abihu bapfiriye imbere ya Yehova mu butayu bwa Sinayi, igihe bazanaga umuriro imbere ya Yehova+ ariko ntibabikore nk’uko yabibategetse kandi bapfuye batabyaye abana b’abahungu. Eleyazari+ na Itamari+ bo bakomeje gukorana umurimo w’ubutambyi na papa wabo ari we Aroni.