11 Umutambyi azatambe imwe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ayitambe ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, bityo amusabire imbabazi kuko yakoze icyaha+ bitewe n’uwo muntu wapfuye. Uwo Munaziri azakore umuhango wo kwiyeza hanyuma areke imisatsi ye yongere ikure.