19 Umunaziri namara kwiyogosha akikuraho ikimenyetso cy’Ubunaziri, umutambyi azafate urushyi rw’ukuboko rwa ya sekurume y’intama rutogosheje,+ akure no muri cya gitebo umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga n’akagati katarimo umusemburo, abishyire mu biganza by’uwo Munaziri.