29 Hanyuma Mose abwira Hobabu umuhungu wa Reweli*+ w’Umumidiyani, ari we papa w’umugore wa Mose, ati: “Dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ko azaduha.+ None ngwino tujyane+ tuzakugirira neza, kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+