23 Abalewi bazajya bakora umurimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kandi ni bo bazajya bahanirwa ibyaha abantu bazakora ku birebana n’ahantu hera.+ Iri ni ryo tegeko rihoraho kuri mwe n’abazabakomokaho: Abalewi ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli.+