39 “‘Ibyo ni byo bitambo muzatambira Yehova ku minsi mikuru yanyu,+ byiyongera ku bitambo byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana+ no ku maturo atangwa ku bushake,+ maze bibabere ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ amaturo y’ibinyampeke,+ amaturo ya divayi+ n’ibitambo bisangirwa.’”+