11 Ogi umwami w’i Bashani ni we wenyine wari warasigaye mu Barefayimu. Isanduku bamushyinguyemo yari ikozwe mu cyuma kandi na n’ubu iracyari muri Raba y’abakomoka kuri Amoni. Uburebure bwayo bwari metero enye n’ubugari bwayo bujya kungana na metero ebyiri.