18 Ahubwo mwe n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu n’Abalewi bari mu mujyi wanyu, muzabisangirire imbere ya Yehova Imana yanyu, ni ukuvuga ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzishimire imbere ya Yehova Imana yanyu mu byo mukora byose.