27 Mujye mutamba ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga inyama n’amaraso,+ mubitambire ku gicaniro cya Yehova Imana yanyu. Amaraso y’ibitambo byanyu mujye muyasuka hasi aho igicaniro cya Yehova Imana yanyu giteretse,+ ariko inyama zo mushobora kuzirya.