2 Uku ni ko muzajya murekera amadeni abayabarimo. Umuntu wese wahaye mugenzi we ideni ajye arimurekera. Ntagahate mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ngo amwishyure, kuko bazaba batangaje ko abantu batishyuza abandi amadeni babarimo nk’uko Yehova yabivuze.+