29 Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa, kugeza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga, Yosuwa ategeka ko bawumanura kuri icyo giti.+ Hanyuma bawujugunya ku marembo y’umujyi, bawurundaho ikirundo kinini cy’amabuye kandi n’ubu kiracyahari.