31 nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabitegetse Abisirayeli, bikaba byanditse no mu gitabo cy’Amategeko ya Mose+ ngo: “Uzubakishe igicaniro amabuye atarigeze acongwa.”+ Nuko bagitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro bigenewe Yehova n’ibitambo bisangirwa.+