9 Igihe abami bose bategekaga mu burengerazuba bwa Yorodani+ bumvaga ibyabaye, ni ukuvuga abo mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, akarere kose kari ku nkombe z’Inyanja Nini,+ n’aharebana na Libani, ari bo Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi,+