10 Umwami Adoni-sedeki w’i Yerusalemu akimara kumva ko Yosuwa yafashe umujyi wa Ayi akawurimbura, agakorera Ayi n’umwami wayo+ ibyo yakoreye Yeriko n’umwami wayo+ n’ukuntu abaturage b’i Gibeyoni basezeranye n’Abisirayeli ko bazabana mu mahoro+ kandi bagakomeza guturana na bo,