16 Nuko abakomoka kuri Yozefu baramubwira bati: “Akarere k’imisozi miremire ntikaduhagije kandi Abanyakanani bose batuye mu gihugu cy’ibibaya, baba ab’i Beti-sheyani+ n’imidugudu yaho n’abo mu Kibaya cy’i Yezereli,+ bafite amagare y’intambara+ afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.”