7 Ariko Abalewi bo nta murage bazahabwa+ kuko umurimo w’ubutambyi bakorera Yehova, ari wo murage wabo.+ Gadi na Rubeni n’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bari baramaze kubona umurage wabo mu burasirazuba bwa Yorodani, bawuhawe na Mose umugaragu wa Yehova.”