19 Niba igihugu mwahawe cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cya Yehova+ aho ihema rya Yehova riri,+ mubane natwe. Ariko rwose ntimusuzugure Yehova ngo mutume natwe dufatwa nk’abasuzuguye, bitewe n’uko mwubatse ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu.+