13 Gideyoni araza asanga hari umusirikare urimo kubwira mugenzi we ibyo yarose ati: “Umva inzozi narose. Nabonye umugati ubumbabumbye ukozwe mu ngano za sayiri ugenda mu nkambi y’Abamidiyani wikaraga. Wageze ku ihema uryikubitaho riragwa;+ warishenye rirarambarara.”