5 Nuko abategetsi b’Abafilisitiya baza kureba uwo mukobwa baramubwira bati: “Ushakishe+ uko wamenya igituma agira imbaraga nyinshi, umenye icyo twakora kugira ngo tumushobore n’ibyo twamubohesha kugira ngo tumufate. Natwe buri wese azaguha ibiceri by’ifeza 1.100.”