14 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka igihugu cy’i Layishi,+ babwira bagenzi babo bati: “Mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo, igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma?+ Mube mutekereza icyo mugomba gukora.”