17 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka icyo gihugu+ barinjira, kugira ngo bafate igishushanyo kibajwe, efodi,+ ikigirwamana cyo gusengera mu rugo+ n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.+ (Naho wa mutambyi+ yari ahagaze ku marembo ari kumwe na ba bagabo 600 bafite intwaro.)