28 Muri iyo minsi, Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umwuzukuru wa Aroni, ni we wakoreraga imbere y’iyo sanduku. Barabaza bati: “Ese twongere tujye gutera abavandimwe bacu bo mu muryango wa Benyamini, cyangwa tubireke?”+ Yehova arabasubiza ati: “Mugende, kuko ejo nzatuma mubatsinda.”