28 Namutoranyije mu miryango yose ya Isirayeli+ kugira ngo ambere umutambyi, ajye azamuka ku gicaniro cyanjye+ atambe ibitambo, atwike umubavu, kandi yambare efodi ari imbere yanjye. Nanone nahaye sogokuruza wawe n’umuryango we ibitambo byose bitwikwa n’umuriro by’Abisirayeli.+