11 Hanyuma batuma ku bami bose b’Abafilisitiya, barababwira bati: “Nimukure aha Isanduku y’Imana ya Isirayeli. Nimuyisubize aho yabaga kugira ngo twe n’abaturage bacu tudapfa.” Abantu bo muri uwo mujyi bose bari bafite ubwoba bw’uko bari bupfe, kuko Imana y’ukuri yari yabahannye bikomeye.+