3 Abafilisitiya barababwira bati: “Nimusubizayo isanduku y’isezerano rya Yehova Imana ya Isirayeli, mugomba kuyohereza iri kumwe n’ituro, kugira ngo Imana ibababarire.+ Ibyo ni byo bizatuma mukira iyo ndwara kandi mugasobanukirwa impamvu Imana yabahannye.”