7 Afata ibimasa bibiri abicamo ibice, abiha intumwa zibijyana mu gihugu cyose cya Isirayeli. Zagendaga zivuga ziti: “Umuntu wese utazakurikira Sawuli na Samweli, amenye ko uku ari ko inka ze zizagenzwa!” Abantu bose bafatwa n’ubwoba buturutse kuri Yehova, bahagurukira rimwe.