2 yatoranyije abagabo 3.000 mu Bisirayeli. Abagabo 2.000 muri bo bajyana na we i Mikimashi no mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli, naho abandi 1.000 bajyana na Yonatani+ i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini, hanyuma abasigaye arabasezerera, buri wese ajya mu ihema rye.