45 Ariko ingabo zibaza Sawuli ziti: “Mbese Yonatani akwiriye gupfa kandi ari we watumye Abisirayeli batsinda abanzi babo?+ Oya rwose! Turahiriye imbere ya Yehova ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe we kari bugwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.”+ Uko ni ko ingabo zarokoye Yonatani ntiyapfa.