20 Sawuli ahita yoherezayo abantu bo gufata Dawidi. Abo bantu bahageze babona abahanuzi bari bakuze kurusha abandi bahanura, Samweli ari kumwe na bo kandi abayoboye. Umwuka w’Imana ujya kuri abo bantu Sawuli yari yohereje, na bo batangira kwitwara mu buryo budasanzwe.