39 Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye, aravuga ati: “Yehova asingizwe kuko yamburaniye+ akankiza Nabali+ wantutse, akandinda no kugira ikibi nkora+ kandi Yehova agatuma Nabali agerwaho n’ingaruka z’ububi bwe!” Nuko Dawidi yohereza abantu ngo bajye kumubariza Abigayili niba yakwemera kumubera umugore.