3 Abatware b’Abafilisitiya barabaza bati: “Aba Baheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abo batware b’Abafilisitiya ati: “Uyu ni Dawidi, umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli. Amaze umwaka cyangwa urenga ampungiyeho.+ Kuva yampungiraho, nta kintu kibi nigeze mubonaho kugeza uyu munsi.”