20 Igihe Dawidi yari agiye guha umugisha abo mu rugo rwe, Mikali+ umukobwa wa Sawuli yaje kumureba, aramubwira ati: “Ubwo rero umwami wa Isirayeli yibwira ko yihesheje icyubahiro uyu munsi! Uzi ko wiyambitse ubusa imbere y’abaja b’abagaragu bawe nk’uko umuntu utagira ubwenge yiyambika ubusa!”+