7 Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli kandi ni njye watoranyaga abahagarariye imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe mu bahagarariye iyo miryango nigeze mbaza nti: ‘kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’