6 Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabanze, bohereza abantu ngo bagurire Abasiriya b’i Beti-rehobu+ n’Abasiriya b’i Soba+ maze babaha abasirikare 20.000, umwami w’i Maka+ abaha abasirikare 1.000, naho abantu b’Ishitobu babaha abasirikare 12.000.+