3 Ariko uw’umukene we nta kintu yagiraga, uretse akana k’intama yari yaraguze.+ Uwo mugabo yakitagaho kandi kakuriye iwe mu rugo hamwe n’abahungu be. Karyaga ku byokurya bike yari afite, kakanywera ku gikombe cye, kakanasinzirira mu maboko ye. Kari kameze nk’agakobwa ke.