11 Ariko uwo mugore abwira umwami ati: “Mwami, ndakwinginze wibuke Yehova Imana yawe, kugira ngo uhorera uwishwe+ atangirira nabi, akica umwana wanjye.” Umwami aramusubiza ati: “Ndahiye Yehova Imana ihoraho+ ko nta n’agasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.”