19 Umwami aramubaza ati: “Ese Yowabu ni we wagutumye kumbwira ibyo bintu byose?”+ Uwo mugore aramusubiza ati: “Mwami databuja, ndahiriye imbere yawe ko ibyo uvuze ari ukuri rwose. Umugaragu wawe Yowabu ni we wabintegetse kandi ni we wambwiye amagambo yose nakubwiye.