2 Umwami abaza Siba ati: “Ibi bintu uzanye ni iby’iki?” Siba aramusubiza ati: “Indogobe ni izo abo mu rugo rw’umwami bari bugendeho, iyi migati n’utu tugati dukozwe mu mbuto zera mu gihe cy’izuba ni ibyo abasore bari burye, na ho divayi ni iyo abari bunanirirwe mu butayu bari bunywe.”+