24 Mefibosheti+ umwuzukuru wa Sawuli na we aramanuka aza kwakira umwami. Ntiyari yarigeze akaraba ibirenge cyangwa ngo yogoshe ubwanwa bwo hejuru y’umunwa, cyangwa ngo amese imyenda ye uhereye igihe umwami yagendeye, kugeza kuri uwo munsi yari agarutse amahoro.