20 Hari umugabo witwaga Sheba+ wabuzaga abantu kumvira ubuyobozi. Yari umuhungu wa Bikiri wo mu muryango wa Benyamini. Yavugije ihembe+ aravuga ati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi, nta n’umurage umuhungu wa Yesayi azaduha.+ None mwa Bisirayeli mwe, buri muntu najye gukorera imana ze!”+